Search
Monday 25 September 2017
  • :
  • :

Abatozabingo: Ni gute wahitamo inshuti nziza muzabana ?

Muri iki gihe, abasore n’inkumi bitegura kurushinga, batekereza ejo habo hazaza bagatahwa n’ubwoba.

TSINDA UBWOBA, UHITEMO NEZA INSHUTI MUKWIRANYE!

Umubare munini w’abasore ufite ibibazo bibiri by’ingutu: kimwe ni ikirebana n’amikoro ikindi kirebana n’umukobwa muzima bashakana bakabana kugeza batandukanyijwe n’urw’ikirago.

Abakobwa b’iki gihe na bo ni nk’ibyo. Kubera imitekerereze yayobejwe n’ifaranga, ukennye n’uwabuze akazi nta wupfa kubayoberaho.

Kuri ibi hakiyongeraho ko ugize amahirwe akabona inshuti, akora uko ashoboye ngo badatandukana, akenshi ugasanga yamuhinduye igikoresho cyo kwishimisha bakabana bararambiranwe nta n’igishya gihari cyaba urwibutso rw’umunsi w’ugushyingirwa kwabo.

Ubwoba ni umwanzi ukomeye mu guhindura imitekerereze, kuko bugira ijwi rihora rivuga ibidashoboka! Tinyuka wemere ko Imana usenga idakennye ku kazi kakubereye, ntikennye kandi ku basore n’abakobwa beza! Shishoza nta gihunga!

 

@abatozabingo

www.themagazine.rw




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *