Search
Monday 25 September 2017
  • :
  • :

Ese ni akahe kamaro ko gukoresha linkedIn ? Menya byinshi kuriyo

LinkedIn ni urubuga nkoranyambaga rwakozwe mu uguhuza abantu bakora akazi k’umwuga kuburyo umuntu areba urukuta rwawe ( profile), akamenya ibyo ukora ndetse akaba yanaguha akazi mu ikigo cye runaka cyangwa akaba yaguhuza n’umuntu ugushaka cyangwa ukeneye amakuru ku ibyo ukora. Tubibutse ko ku urukuta rwawe ( profile ) Haba hariho amashuli wize, ibyo uzobereyemo, aho wagiye ukora, inkuru wanditse ndetse n’umwirondoro wawe ukwerekeyeho.

Tubibutse ko LinkedIn yashinzwe na Reid Hoffman mu 2003 ubungubu ikaba ifite abanyamuryango barenga miliyoni 300 mu ibihugu 200, igahuriza hamwe inganda 170 mbere yuko igurwa na Microsoft umwaka ushize miliyari 26 na miliyoni 200.

Tukaba twagerageje gukusanya impamvu 10 nibura ushobora gukoresha LinkedIn dukesha urubuga rw’umwe ukoresha LinkedIn

  1. Kwerekana ibyo ushboye cyangwa ukora (Showcase your professionalism):  Aha niho werekanira ibyo ushoboye, amashuli yawe kubera ko haba hari ababa bagukurikirana utabizi basura urukuta rwawe. aha bitandukanye nkizindi mbuga nkoranyambaga aho ureba ibikureba nibiterekeranye.
  2. CV yawe iriyongera (Profile as an expanded resume):  Ubundi ubusanzwe ushobora gusanga CV yawe ifite aho igarukiye ( akenshi ntirenga imipapuro 2), gusa hamwe na LinkedIn, uvuga buri kimwe cyose kikwerekeyeho kuko abashaka abakozi cg abasura urubuga rwawe baba bashaka ko ubabwiza ukuri. rero ayo niyo mahirwe uba ubonye yo kuvuga buri kimwe.
  3. Tangaza ubumenyi ufite (Publish your knowledge): LinkedIn ikwemereraa kuba wakandika nk’inkuru runaka wenda zerekeye n’ubucuruzi se, Rero nibiba bihagije gusa kwerekana ko wize amashuli yisumbuye cyangwa ya kaminuza ahubwo abagusura babona ko ushobora no kuba washyira ikaramu ku urupapuro ukaba watangaza ikintu cyagira akamaro. Kandi nanone bigufasha kureba ibyo abandi baba batangaje( comments) kuri iyo nkuru yawe.
  4. Amakuru yuko umuntu agushatse yakubona (Contact info shared & stored): Akenshi iyo wihuje n’abantu, mugerageza guhana nka nimero cg email kuburyo iyo bagushatse bakubona. Ibi wabigereranya nka business card, kuko biba byoroshye nk’igihe umuntu ashatse kukugusha inama cyangwa se gupanga gahunda nawe, abona aho yanyura akoresheje nimero za telefone cyangwa email.
  5. Shaka akazi (Apply for jobs with your profile): Kubera ubumenyi wagaragaje ko ufite uba warashize ku urukata rwawe, biroroshye kuba wagira aho usaba akazi mu ibigo runaka. Wowe ni ukwerekana ayo makuru gusa ubundi amahirwe akagusekera.

Image result for LinkedIn6.Google nayo irakumenya (Google search result):  Ibi birafasha kubera igihe cyose umuntu azandika muri googleamazina yawe  ashaka uwo uri we, Google izahita imuzanira ibikwerekeyeho byose kandi byanditse neza.

7.Bikumenyesha ahandi (Hosts your recommendations) : Mu igihe umuntu agusuye ku urukuta rwawe biroroshye ko azabona icyo abantu bakuvuzeho cyangwa se kubera ko uba waranditse aho wakoze cyangwa ukora, byamufasha kukumenya birambuye. LinkedIn itanga uburyo bwo kubaza abo mukorana cyangwa mwiganye imyitwarire yawe.

8.Erekana ibikorwa cyangwa ibicuruzwa byawe (Showcase a product or service): LinkedIn si igira gusa abashaka akazi, ahubwo naberekana ibyo bakora. Ese kuki aya ataba amahirwe yawe yo kwerekana ibikorwa byawe? dore ko bitanaguhenda.

Image result for LinkedIn9.Iga ibintu bishya (Learn new things): Gerageza gusoma inkuru zagiye zandikwa kuri LinkedIn mu amahuriro ( Groups) atandukanye. Kuko ushobora kuba wajya mu amahuriro ageze kuri 50 avuga kubyerekeye nibyo ukunda ( interests).

10.Ihuriro (Networking):  Kuki hano hatakubera inzozi z’akazi keza waba warashakaga, Umushahara mwiza cyangwa se abakiriya ushaka. kubera ko niho uzahurira n’ibigo bikomeye, cyangwa se amahuriro y’abantu mwaba mwarabanaga ( alumni ) aho ushobora kuhabonera abakiriya  cyangwa abaguha akazi.

Related image

@rwandait

www.themagazine.rw




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *