Search
Monday 25 September 2017
  • :
  • :

FERWAFA yumviye inama yagiriwe na FIFA,yimura amatora.

Taliki ya 1 Nzeri 2017 ,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ribasaba guhagarika amatora kubera abanyamuryango bari bandikiye FIFA rigaragaza ibibazo biri muri FERWAFA.

 

 

Nyuma yo kwakira iyo baruwa, FERWAFA iyibwira  ko bemeye gusubika amatora kuguze ikindi kihe inteko rusange izemeranya ko amatora aba.

Amatora akaba yari ateganyijwe kuzaba taliki ya 10 Nzeri uyu mwaka.

 

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, akaba kuru uyu wa mbere yandikiye FIFA yemera ubusabe bwabo, ko bagiye gukurikiza ibyo basabwe nkuko ibaruwa ibigaragaza.

Kugeza ubu biteganyijwe ko FERWAFA izatumiza inteko rusange idasanzwe mu minsi mike aho bazashyiraho amategeko nyayo agenga amatora ndetse hakongera hagatorwa n’akanama gategura amatora.

 

www.themagazine.rw




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *