Search
Monday 25 September 2017
  • :
  • :

Menya masaha yambarwa Ku maboko akoranye ikoranabuhanga rihambaye

Isaha iri mu ibintu byi ingenzi byagiye bivumburwa nkuko twavuga karendali ( calendar), aho zidufasha kumenya igihe runaka turiho ndetse zikagenda zimwe zigire ibindi buryo bufasha mu ubuzima bwa burimunsi nkuko tubikesha urubuga rwa wonderslist.com bakaba banashyize hanze urutonde rwa amasaha 10 afite ikoranabuhanga rihambaye.

1. HD3 Slyde

Image result for hd3 slyde

 

Iyi yakozwe ( yatekerejwe) na Jorg Hysek Jr, umuhungu w’umugabo w’umufaransa uzwiho gukora amasaha cyane, Jorg Hysek Sr. Ikirahuri cyayo kingana na centimetero 6.13cm kuri 6.35, IKirahuri cyaka. Nta button ( Soma: buto) igira yo hanze. ifite ubushobozi bwo kwikoresha mu igihe haricyo yumvishe ( Sensors) kuburyo ishobora nko kwiyongerera urumuri mu ikirahuri mu igihe uri kugikoramo. ikaba inafite umwanya wa USB kuburyo wayicomeka kuri mudasobwa yawe ndetse akaba arinaho ukoresha wongera umuriro muri bateri yayo ifite ubushobozi bwo kubika umuriro ungana na 250 mAh.

2. Seiko Astron

Image result for Seiko Astron

 

Iyi yakozwe nu uruganda ruzwi cyane Seiko, ikaba ikoresha imirasire y’izuba, ikaba ifite GPS ( aho wamenya aho iherereye hose), ikaba ifite calendar ( soma: karendari). ikaba ishobora kwishyira ku igihe kubera ko ikorana na satellite ndetse ikaba ifite uburyo dusanga muri za telefone bwitwa flight mode ( ikoreshwa cyane mu igihe ukoresha inzira z’ikirere).

3. HM4 Thunderbolt

Image result for HM4 Thunderbolt

 

Iyi saha yakozwe na MB&F ikaba yarakozwe bagendeye kuri rocket ya HM4 ndetse ikaba ifite imitwe 2, aho umwe werekana igihe, ahandi hakakwereka umuriro usigaranye dore ko ishobora kubika umuriro kugera ku amasaha 72 ndetse ikaba igizwe imbere na amabuye ahenze agera kuri 50 yitwa jewels ( mu ururimi rw’ icyongereza ).

4. Samsung Galaxy Gear

Image result for Samsung Galaxy Gear

 

Iyi ikaba iri mu amasaha agezweho yakozwe n’ uruganda rukomeye rwa Samsung. ikaba ifite ikirahuri gikorwamo ( touch screen ). ifite ubushobozi bwo gufotora ifoto ya 1.9 MP. ifite ubushobozi bwa Bluetooth ( soma: bulutufu) aho ihuza inzira nubundi bwoko bwa Samsung. ikaba ifite ubushobozi bwo kwiyatsa mu igihe utangiye kuyambara ku ukuboko. ikaba ifite ama porogarame wabona  muri telefone. ifite ubushobozi bwo kumva icyo uibwiye, nko kuba wayibwira kuza kukwibutsa igihe inama iribubere kuko wayibibwiye mbere. ishobora kohereza ubutumwa muri murandasi ( email), ikaba yakwereka amakuru mashya ari kubera ku urukutwa rwawe rwa Facebook na Twitter ndetse n’ubutumwa waba woherejwe. iyo nta GPS cyangwa WiFi ikoresha gusa ifite aho wayicomeka uyongerera umuriro. ( Usb connector)

5. Tread 1

Image result for Tread 1

 

Iyi saha yitwa Tread 1 yakozwe na Devon, ikoranye sisiteme ya Interwoven Time Belts aho ikwereka isaha, iminota, amasegonda mu uburyo budasanzwe. bateri yayo ishobora kumara iminsi irenga ibyumweru 2. ikaba ikozwe mu ibyua bihenze cyane biyigira kuba iri mu amasaha ahenze. ikaba yarahataniraga igihembo cya Gran Prix d’Horlogerie de Genéve mu icyiciro cy’isaha ikozwe ( design ) neza.

6. Sony LiveView

Image result for Sony LiveView

 

Isaha ya LiveView. ni isaha igezweho ( smart watch ) yakozwe na Sony Ericsson. ifite ubushobozi bwo kuba yahuza inzira nizindi telefone koresheje Bulutufu kandi ikaba yakwereka amakuru yekeye na telefone nka abantu baguhamagaye bakakubura, ubutumwa bugufi se cyangwa ubuvuye ku imbuga nkoranyambaga. ifite ikirahuri gikorwamo ( touch screen). Gusa ikaba yahuza inzira naza telefone zikoresha Android guhera kuri 2 kuzamuka. Ifite aho wakinira umuziki ndetse inafite amwe mu ama porogarame yibanze ya android ndetse kahaba harimo hakorwa ama porogarame agera kuri 400 ahobora gukoreshwa nayo. ishobora gufata amafoto ikayohereza telefone byahuje inzira.

7. I’m Watch

Image result for I’m Watch

 

tujyenekereje kibishyira mu ikinyarwanda, yitwa ndi isaha yakozwe na I’m SpA. ifite ikirahuri gikorwamo ku ubushobozi bwa 240×240  bwo kubonesha. ikoresha Android ndetse ikaba yahuza inzira na ama telefone ya android, Blackberry 10 kuzamura,  iOS 4kuzamura. Ifite RAM ya  64 MB ndetse n’ububiko bw” indani bwa 4 GB bwo kubika amakuru ayerekeyeho. ifite bateri ishobora kubika umuriro kugera ku 600mAh. ishobora kukwereka amakuru aturutse kuri telefone nka abakubuze, ubutumwa bugufi cyangwa amakuru yo ku imbuga nkoranyambaga. ikaba yoroshye kuyikoresha ndetse ikaba yanakina umuziki.

8. Phosphor E-INK

Technologically Advanced Wrist Watches

E-INK Curved Leather Band, ni isaha yakozwe na Phosphor ikaba ikoresha ikorabuhanga rya E Ink electronic paper mu ukugaragaza isaha. ikaba igiye ifite udushya twinshi dutandukanye dutuma abantu bazikunda. ndetse ikaba idakwanga na amazi ( water resistant).

9. Polar RS600CX

Technologically Advanced Wrist Watches

RS600CX yakozwe na Polar. ikaba yaragenewe abakinnyi cyane. ifite uburyo bwinshi mu imbere bugera kuri 80. aho ishobora kugupima ubushyuhe ufite  cyangwa uko umutima wawe utera, ifite GPS, umuvuduko uri kugenderaho, nibindi…. hamwe nubu bushobozi bwose, uyicomeka kuri mudasobwa yawe ubundi ugafata amakuru yose iba yabitse.

10.Azimuth SP-1 Mecanique

Technologically Advanced Wrist Watches

isaha yitwa SP-1 Mechanique yataziriwe Spaceship yakozwe na Azimuth ikaba iri mu amasaha akoranye ikorabuhanga nuburyo ki ikozemo. ikaba ikoranye ubushobozi bwa rukuri ( magnetic). ikoranye ibyuma byinshi bitandukanye bitewe n’akazi  bishinzwe ndetse ikaba nayo idakwanga na amazi. kubera ukuntu ikoze, ikaba bituma biyigira isaha igaragara neza.

Hari izitagiye zigaragazwa twese tuzi nka iWatch ya Apple cyangwa se izikorwa na swiss. ibi bikaba bituma uko umwe akoze isaha nziza, undi ahita ayikora bahangana cyane cyane hagati y’ibigo bikomeye na Google, Apple nyine, Sony, cyangwa Samsung. Gusa nitwe tubikiriramo kubera akenshi ziza zitanga ubufasha nko kuba wamenya uko umutima wawe utera, ubushuhe, umuvuduko w’amaraso, nibindi.

 

@rwandait

www.themagazine.rw




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *