Search
Monday 25 September 2017
  • :
  • :

GUTEKA: Menya uko wategura potage ya chou-fleur n’ibihaza

Potage ni icyo kurya gifite intungamubiri nyinshi cyane, ikaba ingirakamaro ku bana ndetse no kubantu bakuru. Uyu munsi tugiye kukwigisha uko ushobora gutegura potage igizwe na chou-fleur hamwe n’igihaza. Ibi bikaba bitegurwa mu gihe kitarenze iminota 25.

Dore ibyo ugomba kuba ufite:

  1. Chou- fleur 1 ikasemo uduce tunini
  2. Igihaza 1 kiringaniye
  3. Umufa w’inkoko ibikombe 2
  4. Igitunguru 1
  5. Puwaro nkeya
  6. Poivre 1
  7. amavuta ibiyiko 3
  8. amavuta ya beurre
  9. Crème

Uko bikorwa

  • Shyushya amavuta ushyiremo igitunguru
  • Shyiramo puwaro n’ibihaza bikasemo duto kandi bihase
  • Ongeramo chou fleur
  • Shyiramo umunyu na poivre
  • Ongeramo umufa w’inkoko
  • Mfundikira ubireke bishye neza
  • Bikure ku ziko ubivange cyane ukoresheje mixeur igihe utayifite wakoresha Passoire cyangwa intoki
  • Bigabure ushyizeho crème hejuru

Image result for potiron

Muryoherwe!

www.themagazine.rw

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *