Search
Monday 25 September 2017
  • :
  • :

NTAGENGWA Olivier:Machine niwe mukinnyi nigiraho byinshi,NYIRIMANA Fidel niwe mutoza watumye nkina Volleyball

 Themagazine.rw buri gihe itumira umuntu wagize icyo ageraho mu buzima, aho tumubaza bimwe mu bibazo byibazwa n’abakunzi be , kino cyumweru twaganiriye na NTAGENGWA Olivier ,ukina Volleyball mu ikipe ya UNIK(INATEK) akaba ari na Vice Captain mu ikipe y’igihugu ya Volleyball  , Aratubwira byinshi k’ubuzima bwe kuva atangiye gukina Volleball, kugeza ubu.

 

THE: www.themagazine.rw

Olivier: Olivier  NTAGENGWA

THE: Mwatangira mu twibwira muri make abo muribo mu buzima busanzwe nyuma yo kuba umukinnyi.(itarikiy’amavuko, amazina yawe, n’ibindi muri make bikwerekeyeho)

Olivier: Nitwa  NTAGENGWA  Olivier ,Navukiye mu karere ka RUHANGO (intara y’Amajyepfo) ,  Nkaba ndi umwana wa gatanu mu bana barindwi tuvukana. Nkaba ndi umukozi wa kaminuza ya Kibungo ariyo  UNIK(University of Kibungo yahoze yitwa INATEK)

THE: Urakoze, Nyuma yo kutwibwira birambuye ibikwerekeyeho nyuma yokuba umukinnyi, Twerekeze kuri wowe mu Rwego noneho rw’umukinnyi. Uri muntu ki mu mukino wa Volleyball? (Igihe watangiriye gukina, n’amakipe wagiye ukinira.?

Olivier: Navuga ko natangiye gukina volleyball ubwo nari ngeze mu mwaka wa 4 w’amashuli yisumbuye, kuko mbere yaho nakundaga gukina football cyane. Ubwo rero nari ngeze muwa 4 mu kigo cya Groupe Scolaire Officiel de Butare(GSOB) nahasanze ikipe ikomeye ya volleyball ikaba yarakinaga mu ikiciro cya mbere ifite n’umutoza mwiza. umunsi umwe ari muri week end nibwo nagiye kwikinira nabana batari mu ikipe y’ikigo,turi kwishimisha.hakaba hari abakinnyi bikigo bari aho hafi bari kureba uko dukina byabaryoheye ,nibo babonye uko ndi gukina babibwira umutoza wabatozaga (NYIRIMANA Fidele) ,nawe anshyira mu ikipe ye ,kuva ubwo mba umukinnyi w’ikigo. Icyo gihe hari muri 2007-2008.

Amakipe naciyemo :

2008-2009: GSOB (Indatwa n’Inkesha School)

2010: INATEK Kibungo

2011-2013:National University of Rwanda (NUR)

2014: Rayon Sport Volleyball club

2015-Now: University of Kibungo(UNIK former INATEK)

THE: Ducire mu mayanjye (muri make) ibihe byawe mu mukinowa Volleyball ?.(Kuva utangiye gukina, amakipe wagiye unyuramo n’igihe wagiye uyakinira)

Olivier: Natangiye gukina championnat y’ikiciro cya mbere muri 2008 ndi muri GSOB

  • Ndi muri GSOB: 2008 muri shampiyona twabaye aba 4 mu makipe 12 yakinaga national league; tugera no kumukino wa nyuma wa interscolaire dutsindwa na Christ-roi ya Nyanza;
  • 2009 :Twatwaye interscolaire mu Rwanda ,ndetse dutwara na FEASSA mu karere
  • Ndi muri INATEK 2010: Twabaye aba 4 muri shampiyona  y ‘ikiciro cya mbere.
  • 2011-2013 muri NUR: Twatwaye ibikombe byo kwibuka KAYUMBA wari umuyobozi wa GSOB 2011 na 2012;  dutwara carre d’As, dutwara igikombe cya shampiyona 2013. Muri make NUR yabaga ihanganye na apr kubikombe,ntayindi yabaga ishobora kuzitsinda icyo gihe.
  • 2014 muri Rayon sports VC: Twatwaye igikombe cya tournoi yo kwibuka ariyo GMT,ndetse tugera ku mikino yanyuma  yose duhanganye na APR.
  • 2015-kugeza ubu(UNIK): Twatwaye igikombe cya shampiyona na tournoi yo muri Uganda yitwa KAVC memorial tournament 2015: naho 2016 ibikombe byose twakiniye twarabitwaye harimo shampiyona ,carre d’As, GMT na KAVC memorial tournament.

Beach volley: Natwaye ibikombe bya shampiyona byose byakiniwe mu bagabo  guhera 2014, 2015 na 2016

THE: Ni uwuhe mukinnyi ukubera ikitegerezo mu mukino wa Volleyball? A) Mu Rwanda- B) Hanzeyu Rwanda

Olivier:  Mu Rwanda nakuze nkunda imikinire ya NSABIMANA Eric (Machine) ,yarihutaga kandi afite ingufu n’ubwenge.

Mu mahanga nakundaga umukinnyi mo muri Brazil witwa Dante Amaral( ubu  arakuze) ndetse na GIBA nawe wo muri Brazil. Ariko ubu nkuda kureba umufaransa witwa N’gapeth na Juantorena.

THE: Ubona Volleyball yo mu Rwanda ihagaze gute? Ugereranyije n’imyaka yatambutse?

Olivier: Volleyball ihagaze neza muri ino minsi.urabona ko hari kuza amakipe mashya kandi agaragaza ubushobozi(atanga amafaranga cg se ishuli) . byerekana agaciro volleyball igenda igira. Sibyo gusa turi kubona abakinnyi bajya gukina iburayi kandi kera ntibyabagaho. Iri ni iterambere ku mukino ndetse no kubakina  ,byerekana ko mu minsi iri imbere hari abo volley izajya itunga(professionals) .

THE: Nibihe bihe byiza wagize mu mukino wa Volleyball? Kuberaiki?

Olivier:  Umwaka wa 2013 ndi muri NUR :ni umwaka natwayemo igikombe cya mbere cya shampiyona .Twari dufite group nto  ariko twese twitanga. Ukwo kwitanga niko kwatumye tubona igikombe . Uno mwaka wa 2016 nawo wambereye mwiza kuko muri tournoi zose twitabiriye twatwaye ibikombe. Bigaragaza ikipe nziza twari dufite ,ishyira hamwe kandi ifite intego. Byari byiza rero.

THE: Muma ikipe wagiye unyuramo n’abahe bakinnyi bakubereye ikitegererezo cg wishimiye gukinana nabo?

Olivier:  Mu makipe naciyemo yose nasangaga abakinnyi benshi ari inshuti zange. Benshi rero bambaga hafi bangira inama zitandukanye mbona ko byamfashije cyane. Gusa gukina mu ikipe ya NUR byaramfashije cyane yaba mu bitekerezo ,mu mikinire ndetse no mu kubana .

THE: Ni uwuhe mutoza utazibagirwa mu buzima bwawe wakugiriye akamaro? Kubera iki?

Olivier:  Abatoza bose bantoje bagiye banyigisha byinshi. Gusa nk’umutoza NYIRIMANA Fidele, ariwe wantoje guhera ntangiye ,yamfashije byinshi ngenderaho kugeza ubu.

THE: Kubera iki wahisemo gukinira ikipe ya INATEK mugihe hari andi makipe akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon sports ?

Olivier:  Ikipe ya UNIK(yahoze ari INATEK) ni ikipe nziza umukinnyi wese wo mu Rwanda yifuza kuba yakinira bitewe n’ibintu byinshi harimo uko ikipe ibayeho, uko ifata abakinnyi ndetse nuko abayobozi bayiba hafi .byose rero ubihurije hamwe ni ikipe ifite reputation nziza kuburyo ntawutakwishimira kuyikinira. Kuri nge rero ikiyongereyeho ndi n’umukozi wayo byongera agaciro kenshi n’akamaro ngomba kuyimarira.

THE: N’ibihe bihe bibi wagize utazibagirwa muri uno mukino wa Volleyball?

Olivier: Ndumva ntarahura nikibazo gikomeye kuburyo navuga ngo aha naha nari mu bihe bibi.

THE: N’iki umwuga wo gukina volleyball umaze kukugezaho?

Olivier:  Gukina volley ni byiza. Byatumye menyana nabantu benshi ntari kumenya iyo ntakina volleyball.

THE: Niki wabwira abana bifuza kuzakina umukino wa Volleyball?

Olivier: Nabwira abana ko gukina volleyball ari byiza, ko bikubuza gutekereza ibidafite umumaro(donc,c’est une occupation) .

THE: Niki ubona Federation ya Volleyball wayisaba cg wayigiraho inama kugirango umukino wa Volleyball utere imbere?

Olivier: FRVB nayisaba gushyiraho amarushanwa menshi mu gihugu kugirango abakinnyi bajye bahora bari ku rwego rwiza kuko iyo bagize ikiruhuko kinini bibaviramo guta forme. Ikindi nabasaba ni ugushaka partenariat(Ubufatanye) n’ibihugu byateye imbere muri volley kuburyo abakinnyi bo mu Rwanda cg abatoza bazajya bahugurirwa yo kuko iterambere ntiryabaho abatoza n’abakinnyi badafite ubumenyi buhagije .

THE: Muri Football ntago ugira ikipe ufana? Nimba ihari ni iyihe? Mu bwongereza? n’iyihe kipe ukunda?

Olivier: Arsenal mu bwongereza ,nkakunda na Barcelone

THE: Tuve kubyerekeye Sport muri rusange ndetse n’umukino wawe ukina. Twerekeze kubibazo by’amatsiko.

THE: Ushimishwa niki mu buzima?

Olivier:  nshimishwa no kuganira cg kuba ndikumwe ninshuti zange

THE: Ubabazwa n’iki mu buzima?

 Olivier:ikintu kitanshimisha ni ukurenganya umuntu. Ni ukuvuga uwambura undi uburenganzira bwe yirengagije ukuri.

THE: Urakoze ariko dusoza, Wumva urekeye gukina Volleyball wazafasha iki uyu mukino mu Rwanda?

Olivier: ni ndekera gukina nzakomeza kuba hafi ya volleyball kuburyo uwansaba inama wese yazibona .

themagazine.rw




One thought on “NTAGENGWA Olivier:Machine niwe mukinnyi nigiraho byinshi,NYIRIMANA Fidel niwe mutoza watumye nkina Volleyball

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *